Abahutu gusaba imbabazi abatutsi ?

Hari abantu bavuga, bandika ko gusaba imbabazi mw’izina ry’ubwoko atari byo, wareba neza ugasanga wabashyira mu byiciro bibiri:
1- Hari abarwanya Leta y’u Rwanda bari mu mahanga, barimo abayoboke ba FDLR, interahamwe z’ingero zose, abakorana nazo, n’abashyigikiye jenoside na negation yayo. Abo rero bavuga mw’izina ry’abahutu (aho kuvuga mw’izina ry’abajenosideri kandi aribo bahuje ideologie. Nta ideologie hutu ibaho).
Ikibabaje nuko hari abahutu bagwa muri uwo mutego kubera ubujiji. Kuko umuhutu patriote ntiyakwemera ko hari icyo agipfana na bariya bicanyi, ntashobora kwemera ko bakoresha izina ry’ubwoko bahemukiye babwitwaza mu kumara abantu. Mbega bariya bicanyi ntibakagombye kwitwa abahutu, kuko bivanye mu banyarwanda bahinduka ibisimba bitakigira ubwoko bw’abantu. Si abahutu rero. ni ibikoko bishya birusha ibyo tuzi ububi n’ubugome. Biyambuye ubunyarwanda, biyambuye ubuhutu, biyambuye ubumuntu.
2- Iyindi cathegory ni iy’abanyarwanda basanga nta mpamvu yuko umuhutu patriote yasaba abatutsi imbabazi mw’izina ry’abahutu ngo ubwo yaba avuze ko abahutu bose bakoze jenoside. Wenda koko hari ababyumva batyo, ariko hari n’abigiza nkana. Ubundi gusaba izo mbabazi NTAHO BIHURIYE no gushyira mu kebo kamwe abahutu bose. Oya kabisa. Abakoze jenoside bayikoze bavuga, baririrmba ko bariho barimbura abatutsi mw’izina ry’abahutu, bahamagara mu ma radio no munyandiko, bahamagarira abahutu gutsemba abatutsi…Jenoside rero yakozwe n’abahutu bamwe, MWIZINA RY’ABAHUTU BOSE (batabatumye of course …). Niyo mpamvu umuhutu patriote asabye imbabazi abatutsi, akazisaba yerekana ko abahutu bose batishe ariko ko abicanyi banduje izina ABAHUTU barikoresha muri mobilisation y’abicanyi, jye numva yaba akoze igikorwa highly positive and courageous. Ariko ntawabikora atarikuramo complexe y’ubuhutu ngo yiyumvemo ubunyarwanda first of all. This is a necessary condition. Niyo mpamvu urubyiruko ratakuriye muri regime raciste ya MRND/MDR rubyumva nta kibazo kuko ruri mu mateka mashya, indero nshya mu Rwanda rushya, rutemera amacakubiri twe twakuriyemo akaba akinadukurikirana. Burya system ni ikintu gikomeye, uyivukiramo, ukayikuriramo, ikakonsa, ikagucutsa yakuremye wabaye uko ishaka. Abakuriye muya PARMEHUTU/MRND hari abashoboye kwibohora ariko ntibyoroshye. Bariya batishimira ziriya mbabazi ni ibyo nyine.
Hari kandi ababyumvise nabi bavuga ko imbabazi zisabwa umuntu (umucikacumu) akazisabwa n’uwamwiciye. Ibyo nibyo ariko izo mbabazi individual nanjye nshyigikiye ntizibuza ziriya twavuze, nta nubwo ari zimwe. Izo individual zisabwa n’UMWICANYI gusa akazisaba uwo yiciye gusa. Izo zasabwa n’umuntu wese wiciye cyanga wahemukiye undi, nta nubwo ari jenoside ni uwakoreye undi icyaha akicuza akamusaba imbabazi. Izindi zirenze izo, zisabwa umuryango wiciwe zigasabwa mw’izina ry’umuryango w’uwishe yitwaje izina ry’umuryango we, bitavuze ko abo muri uwo muryango bose bari bamushyigiye. Basaba imbabazi bitandukanya n’uwo mwicanyi.
Ibyo kandi abanyarwanda ntituri abambere kubikora:
Nyuma ya jenoside yakorewe abayahudi ikozwe na ba NAZIS, kw’itariki ya 27/9/1951, uwitwa ADENAUER wari Chancellor w’UBUDAGE, mw’IZINA rya germa people, yasabye imbabazi Leta ya ISRAEL N’ABAYAHUDI BOSE KW’ISI,kubera genocide yakorewe abayahudi mw’izina ry’abadage, anavuga neza ko abadage benshi batayikoze, ariko ko babyitiriwe n’aba nazis.
Kw’itariki ya 10/7/2001, nyuma y’imyaka 60 jenoside yakorewe abayahudi ibaye,Prezida wa Pologne Alexandre Kwasniewsky nawe yasabye imbabazi abayahudi mw’izina ry’abapolonais bose muri aya magambo (french version)
Le président polonais Aleksander Kwasniewski a solennellement demandé pardon aux juifs mardi au nom de ses concitoyens. Ce pardon intervient 60 ans après le massacre de plusieurs centaines de juifs par leurs voisins polonais dans le village de Jedwabne.
“Pour ce crime, nous devons implorer les ombres des morts et leurs familles de nous pardonner”. C’est ainsi qu’Aleksander Kwasniewski, le président polonais, a demandé pardon aux juifs. “Aujourd’hui en tant qu’homme, citoyen et président de la République polonaise, je leur demande pardon en mon nom propre et au nom de ceux des Polonais dont les consciences sont bouleversées par ce crime”, a ajouté M. Kwasniewski devant 3.000 personnes, y compris des familles des victimes.
Ubwo rero nta mpamvu yuko abantu bamwe bagerageza guhindura igikorwa cyiza cyakozwe n’urubyiruko na bamwe mu bayobozi bacu bakunda igihugu n’abagituye.
rwagasana
Advertisements

Post a Comment

Required fields are marked *
*
*