revolution muri high education sector: Kwiga muri za kaminuza ku buntu byaratangiye

KWIGA KAMINUZA KU BUNTU  !?
 
Mu gihe kwiga muri za Kaminuza zisanzwe bigenda biba ingorabahizi kubera ko bihenda kandi abantu benshi bakaba bakennye, abalimu bashakashatsi ba za Kaminuza z’ibihugu byateye imbere (cyane cyane muri Amerika, Canada, UK, Australia, South Africa) biyemeje gutanga ubumenyi bwabo (inyigisho, ibitabo, ubushakashatsi, etc.) ku buntu, babushyira kuri Internet aho ubishaka wese aho ari hose ashobora kubisanga, akabyiga, yaba adafite internet akabikopora (download) agashobora kubijyana akabisomera n’ahatari internet. Izo documents zitwa “Open Educational Resources”, zishobora kandi gukoreshwa n’abanyeshuri ndetse n’abalimu ba za Kaminuza zidafite ibitabo na publications bigezweho kugira ngo bige cyanga bigishe ibintu bifite ireme (quality). 
Kuva umwaka ushize noneho haniyongereyeho ko, mu rwego rwo gufasha abantu kw’isi yose, barenze miliyoni 120 (120,000,000), nkuko biri muri raporo ya UNESCO, bafite diplomu zibaha uburenganzira bwo kwiga mu mashuri makuru na Kaminuza, ariko babibuzwa n’ubukene, za Kaminuza nyinshi zo muri ibyo bihugu ziyemeje ko bidahagije gushyira amasomo n’ibitabo byazo kuri Internet, kuko abantu bashobora kubyiga bakamenya neza, ariko bakabuzwa amahirwe yo kubona akazi no kutagira diplomu z’amashuri makuru (diploma, certificate, degrees).
Kubera iyo mpamvu, izo Kaminuza n’Amashuri Makuru ziyemeje gushyiraho uburyo bwo kuzajya zitanga ibizami kuri Internet, maze ubutsinze agahabwa diplomu cyanga degree yatsindiye, kimwe n’uwize muri izo Kaminuza iwabo.
Amasomo yose n’ibisobanuro bikazaba ubuntu (zero cost), umunyeshuri akazajya ariha GUSA kubazwa (evaluations) ku biciro biciriritse, bityo n’abakene batashoboraga kwirihira muri Kaminuza zisanzwe (traditional) bakazashobora kwiga, kumenya no gutsindira degrees muri za Kaminuza zigezweho.
 
Dore zimwe (sizo gusa) muri izo Kaminuza nshya zigitangira ariko zizaba zarabaye ibyamamare mu mwaka utaha:
 
1- Open Educational Resources University (OERu)
 
Learn with OERu: 
All you need is an internet connection, and you can study with us – no matter where you live! Study online for free, using open educational resources. Get your study credited towards an academic qualification, while paying significantly reduced fees.
 
 
2- NEW WORLD UNIVERSITY: NEW OPPORTUNITY TO ACCESS ONLINE ACCREDITED HIGHER EDUCATION FOR FREE
 
STUDY AT THE  NEW  WORLD  UNIVERSITY
 
The first study mode  is independent study, where students are given textbooks and a study guide (all downloaded without cost) and student on their own and take an examination when they believe they are ready.  In this case you are charged only for the examination fees, which amounts to just $60 per exam (or $300 per annum for full time students), which is very modest.
 
The second is online subjects that are taught by our faculty members.  In this scenario you don’t need any additional services other than Internet access, as we do everything online.  The fees for online students are $600 per subject (or $3000 per annum for full time students).
 
 
Hari kandi Kaminuza z’ibirangirire kw’isi zitanga amasomo (practical life) mu bintu byinshi zikanatanga Certificates zaguhesha akazi keza cyane cyane muri private sector bashaka cyane umuntu ufite ubumenyi bwihariye bwo gukora neza ikintu runaka gikenewe. Izo courses zigezweho zitangirwa ubuntu, zigwa kenshi n’abantu ibihumbi banyanyagiye mu bihugu byo mu migabane yose y’isi, akaba ari nayo mpamvu zitwa MOOCs (Massive Open Online Courses).
 
See: 800 Free MOOCs from Great Universities (Many Offering Certificates) at:http://www.openculture.com/free_certificate_courses
Advertisements

Post a Comment

Required fields are marked *
*
*